Print

Mu mafoto reba imyitozo ngorora mubiri ya mbere abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda bakoreshejwe n’umutoza wabo[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 January 2019 Yasuwe: 4339

Aba bakobwa bose barangajwe imbere n’umutoza wabo Girumugisha Gaёl bakomeje gukora imyitozo ngorora mubiri itandukanye kugira barusheho gukomeza kumererwa neza.

Uyu mutoza wabo yavuze ko yashimishijwe cyane n’uburyo ku munsi wa mbere yabakoresheje imyitozo akanasanga ubuzima bwabo buhagaze neza.

Ibi yabivuze nyuma yaho abakobwa bari bamaze kwiruka ibilometero bisaga bitatu nta n’umwe uhagaze ngo aruhuke.

Abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko ari “Mu rwego rwo kugira ngo bakomeze kurushaho kwitegura irushanwa ndetse banafite ubuzima buhamye.”

Ku ngengabihe, biteganyijwe ko abo bakobwa bose bagomba gukora siporo buri munsi.

Aba bakobwa nabo baboneyeho umwanya wo gushishikariza Abanyarwanda gukunda gukora siporo kuko ari kimwe mu bintu umuntu akenera mu buzima bwa buri munsi.