Print

Rwatubyaye nawe yiyongereye ku rutonde rw’abakinnyi bagiye kuva muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2019 Yasuwe: 2559

Rwatubyaye uri muri ba myugariro bakundwa na benshi mu Rwanda,yamaze kuganira na FC Shkupi ndetse yiteguye gukomereza umwuga we wo gukina umupira w’amaguru muri Macedonia.

Rwatubyaye naramuka avuye mu ikipe ya Rayon Sports araba yiyongereye kuri Manishimwe Djabel,Mutsinzi Ange na Bimenyimana Bonfils Caleb n’abandi bagiye kuyivamo.

Rwatubyaye amaze imyaka isaga 2 muri Rayon Sports yagezemo avuye muri APR FC bigatuma benshi bacika ururondogoro.

Uyu myugariro wakunze kurangwa n’imvune z’igihe kinini,muri iyi minsi ahagaze neza ndetse byavugwaga ko yifuzwaga n’andi makipe arimo Yanga Africans yifuzaga kumusinyisha muri Kamena na AS Vita Club.



Rwatubyaye agiye kwerekeza muri Macedonia