Print

Rwatubyaye yafashe indege imwerekeza muri Macedonia mu igeragezwa [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2019 Yasuwe: 3216

Myugariro Rwatubyaye Abdul yamaze gufata indege imwerekeza mu gihugu cya Macedonia gukora igeragezwa mu ikipe ya FC Shkupi ikina mu cyiciro cya mbere muri iki gihugu.

Rwatubyaye wari ufatiye runini Rayon Sports yafashe indege uyu munsi Taliki ya 17 Mutarama 2019, yerekeza muri Macedonia aho agiye kumara ibyumweru 2 mu igeragezwa.

Uyu myugariro uri mu ba mbere mu Rwanda azagaruka I Kigali kuwa 30 Mutarama uyu mwaka aho atazagaragara mu mukino ikipe ye ya Rayon Sports ifitanye na Marines FC mu moera z’iki Cyumweru.

Rwatubyaye yari amaze iminsi avugwa mu makipe menshi arimo Yanga Africans na AS Vita Club yo muri RD Congo gusa zose zifuzaga kumusinyisha muri Kamena uyu mwaka.

FC Shkupi ni ikipe ikomeye muri Macedonia kuko muri uyu mwaka w’imikino yitabiriye imikino ya UEFA Champions League ikurwamo na Rangers mu majonjora.