Print

Ifoto Oda Paccy yashyize hanze yo mu myaka 10 ishize yatunguye benshi ituma banamwibasira bikomeye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 January 2019 Yasuwe: 6583

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hadutse inkundura yiswe ’10yearschallenge’ yitabiriwe cyane n’ibyamamare aho bari gufata ifoto yo mu myaka 10 ishize bakayihuza n’iyubu.

Oda Paccy nawe ntiyatanzwe kuko yafashe ifoto ye yafotowe mu mwaka wa 2009 akayihuza n’iyo mu 2019 bigatuma yibasirwa cyane na bamwe bamushinja gukoresha amavuta atukuza azwi nka mukorogo. Gusa ku rundi ruhande hari abashimye impinduka nziza zabaye kuri uyu muhanzikazi bemeza ko yavuye kure.

Umwe mu bamwibasiye yagize ati " Mukorogo mu kazi kose " undi nawe yunzemo ati "None usigaye uri inzobe wallah".

Iyi niyo foto yatumye Oda Paccy yibasirwa n’abafana be

Ku rundi ruhande hari abatangajwe n’impinduka zamubayeho, hari uwagize ati "Nta habi imana itagukura kdi nta heza itakugeza😂😂😂" undi nawe yagize ati "Hahahaha Nyirabavakure Uzamberumwana Paccy!"

Ibi nibyo bitekerezo byatanzwe n’abafana kuri iyi foto