Print

Kamonyi:Coaster yagonganye n’ikamyo ya RAB bamwe mu bagenzi bahasiga ubuzima [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 January 2019 Yasuwe: 11824

Ababonye iyi mpanuka iba batangarije ikinyamakuru Ukwez dukesha iyi nkuru ko imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Coaster yavaga i Kigali ijya i Muhanga, yageze ku Mugomero ikagongana n’ikamyo yavaga i Muhanga yerekeza mu mujyi wa Kigali. Ababibonye bahamya ko ikamyo ari yo yagendeye nabi iyo coaster bikaba intandaro yo kugongana.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Ndushabandi JMV, yatangarije iki kinyamakuru ko abakora ubutabazi bari bakirwana no gukura abashoferi mu modoka zari zangiritse cyane, bakabura uko bavamo.

Umubare w’abakomerekeye muri iyi mpanuka cyangwa amakuru y’ababa bayiguyemo nturamenyekana kuko habanje gukorwa ibikorwa by’ubutabazi. Abari bari aho impanuka yabereye bahamya ko hari abahise bapfa n’ubwo bavuga ko batazi umubare.

Comments

sysy 18 January 2019

Abaguye muri iyo mpanuka Imana ibakire. Nari inyuma y’iyi Coaster ho imodoka 3 nibyo koko iriya Camion niyo yasanze Coaster mumukono wayo, ndetse iyisunika iyisubiza inyuma bishoboke ko yari yabize Frein dore ko ari no muga conner. Ndashimira abashinzwe umutekano wo mumuhanda ukuntu bahise badutabara. Imbangukiragutabara nazo ntizatinze. Police y’u Rwanda iri maso pe! Mukomereze aho!