Print

Umusore yabenzwe n’umukunzi we kubera telefoni ye yamutengushye igacuranga filimi y’urukozasoni bari mu bukwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 January 2019 Yasuwe: 3278

Uyu musore utivuze amazina yabwiye ikinyamakuru Reddit ko yatumiwe n’umukunzi we mu bukwe bwa mukuru we bagezeyo telefoni ye iramusebya ikina filimi y’urukozasoni abantu bose bategereje umuziki,birangira uyu mukunzi we amusabye ko bahagarika umubano wabo.

Yagize ati “Ku cyumweru gishize nibwo njye n’umukunzi wanjye twajyanye mu bukwe bwa mukuru we.Nagombaga kubacurangira umuziki ariko ibyambayeho n’agahomamunwa.Kubera ko imiziki twari gukoresha yari kuri telefoni yanjye,nari nibagiwe gufunda Bluetooth ihita yihuza niya radio twari gukoresha maze filimi y’urukozasoni nari narebye nimugoroba ihita yicuranga abantu barumirwa.”

Abageni bose barasetse,ndwana no kuzimya telefoni yanjye umukunzi wanjye arambona bituma arekera aho kumvugisha.kugeza ubu ntabwo turongera kuvugana.”

Uyu musore yavuze ko yabuze aho yahera asaba uyu mukunzi we imbabazi ndetse ngo kuva mu cyumweru gishize kugeza ubu ntabwo barabasha kuvugana.


Umusore yasebejwe na telefoni ye yakinnye filimi y’urukozasoni mu Bukwe