Print

Umugore wa Javier Hernandez yaciye ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 January 2019 Yasuwe: 3205

Uyu munyamideli Sarah Kohan ukomoka muri Australia, yatumye benshi bavugishwa kubera amafoto agaragaza uburanga bwe yashyize kuri Instagram ye mu rwego rwo guhishurira abakunzi be ko atwite.

Sarah Kohan aheruka gutangaza ko kwiyambika ubusa biri mu bintu akunda cyane bituma yibasirirwa na benshi mu bamukurikira.

Muri iki cyumweru nibwo byamenyekanye ko Sarah Kohan na Chicharito bitegura kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Chicharito n’uyu munyamideli Sarah warangije amasomo ye muri kaminuza ya Harvard bamaze umwaka bakundana.