Print

Reba uburyo Miss Iradukunda Liliane yibasiwe bikomeye n’abakunzi ba Mwiseneza bamushinja gushaka kumushishurira umushinga[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 January 2019 Yasuwe: 8271

Uyu mukobwa w’imyaka 23 yaturutse ku Nyundo ubwo yageraga mu mujyi wa Rubavu yasanze imodoka yamusize afata icyemezo cyo kugenda n’amaguru ,niko gukora urugendo rurerure yerekeza mu murenge wa Nyamyumba kuri Inzozi Beach ahabereye ijonjora ry’ abakobwa bazahagararira Intara y’Iburengerazuba.

Ku munsi wejo nibwo Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yifashishije urubuga rwe rwa Instagram yashizeho ifoto arimo kugaburira abana bigaragara ko badafite imirire myiza abaha n’amata.

Yagize ati “Kimwe mu bibazo bihangayikishije igihugu cyacu, imirire mibi y’abana bato iza ku isonga. Bityo nimuze duhagurukire rimwe tubirwanye buri wese mu bushobozi bwe.”

Urebye ayamagambo benshi bayafashe nko kugaragaza ko ashyigikiye Mwiseneza Josiane kuko niwe wagaragaje neza ko ashyigikiye gahunda yo guca burundu ikibazo k’imirire mibi mu bana b’u Rwanda.

Abafana batandukanye kwihangana byabananiye maze batangira kumusubiza bamubwirako yatinze ahubwo akwiye kuva munzira Miss nyawe akaba nanyiruwo mushinga akaza agashyira mubikorwa ibyo yiyemeje gufasha abana b’u Rwanda.

Yagize ati “Miss Iradukunda Liliane waratinze uwo mushinga wurekere Miss Mwiseneza Josiane 2019 kuko habura iminsi ibarirwa kuntoki ngo usubize i kamba. Ahubwo inama nakugira banza ujye gufata neza mama wawe wakubyaye, umusabe imbabazi byibuze yishime.”



Comments

Dumbuli 21 January 2019

Rwose Liliane shaka umubyeyi agaruke atubwire ko wakijijwe wabaye umunyarwandakazi w’úmutima ukunda ababyeyi. Naho abo bana Josiane utari umwiyemezi nkawe azabitaho abahe amata dore ko akurusha kunabimenya. ubu se koko uwanze nyina azakunda umwana we umugabo se azacana wake . Ushoje nabi gusa ibyo wakora byose Mama wawe azakuvumira ku gahera pe!


Nadege 20 January 2019

yewe Liliane mumuremeke ibyo se nibiki muvuga ntimuzi gushima peuuh!!!!! aho birutse mujyayo ngaho NGO yanze nyina,ngaho NGO yatwaye umushinga ,ngaho muramugarukiye mwabaye mute mwagiye muguma hamwe koko Liliane bareke ubwo baguhaze Niko bamera tho gusa woe ntucike intege tukurinyuma twe bake tuzi aho watugejeje.


20 January 2019

umva nawe pe! NGO ubukerarugendo?🐂🐯🦁🐅🐆 urasekeje pe! uri RDB se? igirayo Miss Mwiseneza abakosore, twese nkabanyarwanda turajwe ishinga no guca igwingira nimirire mini mubanyarwanda, ngiki igisubizo TORA MISS JOSIANNE nomero 30, twikemurire ikibazo.


Gruec 20 January 2019

Miss Lily, ibi byose n’inkurikizi z’ibibazo ufitanye na Maman. Miss Lily nciye bugufi ngusabye imbabazi ngo unyumve, jyenda ushake amahoro n’umugisha wiyunga na Maman mwembi mugihumeka. Nta muntu kw’isi ndumva uragira amahoro afitanye ikibazo na Nyina. Ndabizi ko hari nibikubaho cyangwa bizakubaho ntibivugwe ariko urufunguzo ni ’IMBABAZI’ hagati yawe na maman ataribyo itegure ko ubuzima bwawe buzaba désastre.


ndengeye 20 January 2019

Rude comments