Print

Higiro Joally niwe ubimburiye abandi gusezererwa mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019 [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 January 2019 Yasuwe: 9005

Higiro Joally,nimero 15 wari ahagarariye Intara y’ Iburasirazuba,ntiyabashije kubona amahirwe yo kugera muri 15 bagomba kugera kuri finale iteganyijwe kuwa Gatandatu taliki ya 26 Mutarama 2019,kuko abaye uwa mbere usezerewe mu bakobwa 5 bagomba kuvamo mbere y’uko finale igera.

Mu minsi ishize nibwo byatangajwe ko kuri finale hazagera abakobwa 15 muri 20 bagiye mu mwiherero aho akanama nkemurampaka kazajya gatoranya abakobwa 13 bitwaye neza mu bizamini bakora buri munsi n’abagize amajwi menshi kuri SMS hanyuma abakobwa bari mu irushanwa nabo bagakuramo umwe.

Mu itorwa ryo kuri SMSryatangiye mu ijoro ryakeye,Mwiseneza yeretse igihandure bagenzi be aho araye agejeje ku bihumbi 35 by’amajwi akurikiwe na Keza Nisha Bayera uri mu bihumbi bisaga 10.




Comments

Denis 21 January 2019

Uri imbwa mu zindi koko


Denis 21 January 2019

Uri imbwa mu zindi koko


Kamanzi 21 January 2019

Rero naraye mbonye umwe mu bari mu kanama nkemurampaka witwa Angelique nsanga muzi cyera twiga muri Collège Saint André. Uriya Angelique yari agakobwa kagufi cyane kamanyana ateye ubwoba. Yari afite utugeso tubi twinshi chame. Ariko imwe mu ngeso yari isekeje. Iyo yabonaga abakobwa bagenzzi bagiye nko gukina we yasigaraga mu ishuri ashakisha muri bikapu byabo ama barwa abakunzi babo babaga babandikiye.


kaks 21 January 2019

Ariko nibarize uriya mugore wo kuri Tvr afite capacity yihe yo gutoranya nyampinga w’u Rwanda uwo bari kumwe wo simuzi neza gutora nyampinga bishaka ubuhanga buherekejwe nibindi byinshi cyane


imbwamuzindi 21 January 2019

Nibanvaniremo josiyane , urugambo rushire


Tina 21 January 2019

keep strength bambe ntago inzozi zawe zirangiriye ahangaha move forward