Print

Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwahumurije abatewe impungenge na ba nyampinga bari gusezererwa nijoro

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 4358

Ishimwe yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bateguye uburyo bwo gufasha umukobwa usezerewe gutaha neza ndetse no kumugeza mu rugo atishakiye uburyo bwo kumucyura.

Yagize ati “Abakobwa barabyisabiye ko usezerewe yajya ahita ataha, iyo ari mu mwiherero aba ari gutozwa. Tuba twamuteguriye ibintu byose birimo imodoka imutwara ikamugeza iwabo n’abakobwa babiri bari mu ikipe y’abategura Miss Rwanda baba bagomba kumuherekeza bakamugeza iwabo, bakabona kugaruka”.

Ku bibajije impamvu uyu mukobwa atacumbikirwa ngo atahe mu gitondo, Ishimwe avuga ko atari ngomba cyane ko aba atakiri mu bagomba gukurikirana inyigisho zikurikiraho.

Yagize ati “Urumva abandi bakobwa bahita batangira gahunda zisanzwe z’umwiherero rero kumufata ukajya kumwicaza ahantu wenyine ntabwo byaba ari byiza, kandi noneho n’abakobwa baba bashaka kujya iwabo, baba babyifuza.”
Ishimwe yavuze ko aba bakobwa baba baratojwe bityo kwakira ibivuye mu irushanwa bitabagora.

Higiro Joally niwe wabaye umukobwa wa mbere wasezerewe mu mwiherero wa Miss Rwanda kuri iki cyumweru Taliki ya 20 Mutarama 2019 ahagana saa yine z’ijoro,nyuma yo kubura amahirwe yo kumufasha gukomeza irushanwa.