Print

Hamissa Mobeto yahawe gasopo na rwiyemezamirimo umukekaho gushaka kumutwarira umugabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 January 2019 Yasuwe: 2872

Hamissa waherukaga kuvugwa mu rukundo n’umukinnyi w’umunyamerika,yatangiye gushinjwa kwiba abagabo b’abandi aho yahawe gasopo n’uyu Tahiya nyuma yo kumukekaho ko ashaka kumutwarira umugabo.

Tahiya abinyujije kuri Instagram yabwiye Mobetto ati “Hamisa Mobetto ngusabye kugendera kure abagabo b’abandi,gicucu”.

Ibinyamakuru byo muri Tanzania byahise bicika ururondogoro si ukwandika bimara impapuro bivuga kuri uyu mukobwa ukunze kuvugwaho uburaya bukabije.

Hamissa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram ifoto ari kumwe n’umusore yavuze ko ari umukunzi we mu rwego rwo gucecekesha Tahiya wamwibasiriye.


Comments

mazina 21 January 2019

Aba Stars nta bindi babamo nk’ubusambanyi.Bumva aribwo buzima.Nawe reba ukuntu uyu Mobeto,Zari,Diamond,Shady Boo,etc...birata ko basambana.Kugurisha umubiri Imana yaguhaye ku buntu,bibabaza Imana cyane.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.