Nubwo imbaga y’abantu yari yahuruye ishaka kureba Mwiseneza Josiane bikarangira batamubonye bamwe bakagenda binuba ngo bamubahishe,aya makuru yaje kugezwa kuri Mwiseneza Josiane aho yari yibereye muri Boot Camp maze agira icyo abivugaho.
Umunyakuru (K John): “Jojo wari wafunze umuhanda wibereye mu nzu ariko abantu bari buzuye mu muhanda bavuga ngo turashaka Jojo aho mwari mwagiye gukoresha imisatsi,Wabimenye ko byabaye? “
Josiane : “Nabyumvise“
Umunyamakuru : “Ntago urabasha kujya kuri Youtube ngo urebe uko byagenze?“
Josiane : “Ntago ndabibasha ahubwo mwambwira“
Umunyamakuru : “Hari nabarwaniye ahahoze ku iposita umwe avuze ngo Jojo ni mubi, undi amukubita ingumi ati ni gute utuka Jojo mushyigikiye? barwana bamena imodoka y’umuturage “
Josiane: “Ntago nabimenye, ndabyumva gusa“
Umunyamakuru : “Iyo ubyimvishe gutyo abantu utanazi ngo bakurwaniriye ubyakira ute?“
Josiane : “Numva ari ibintu biteye amatsiko cyane nkumva biranantunguye“
Nk’uko mubibona abantu batari bake nibo bari bahuruye baje kureba Mwiseneza Josiane
Abasore barwanye karahava bapfa ko umwe avuze ngo Josiane ni mubi
komera josiane
Aujourd’hui plus qu’hier, on est tous Josiane Mwiseneza. On est ensemble.
Uwo Jodiane ejo nta kamba na rimwe azabona muyahatanirwa ahubwo azumirwa kimwe n’abavuga ko bamushyigikiye;nta bwiza mubonaho.inzego zibishinzwr zizabe maso mu guta muri yombi no gukurikirana uwashaka guteza imvururu mugihe azaba atashye amaramasa.
Haaaa! Njyew’icyo nababwira nuko uko mbibona ejo hazac’uwambaye mugihe josiane atazatorwa. Nanahamyako rishobora nokuba iherezo rya miss rwanda.
Haaaa! Njyew’icyo nababwira nuko uko mbibona ejo hazac’uwambaye mugihe josiane atazatorwa. Nanahamyako rishobora nokuba iherezo rya miss rwanda.
mugabanye izo nduru ntabwo josiane abanyarwanda twese tumushigikiye.hari abandi dushigikiye knd bujuje ibidabwa.josiane ntabwo ari kamara
bamwe ejo bahoze bavuga ko Josiane ari nkabandi ngirango batangiye kubona ko bibeshye kiriya nikimwe mubimenyetso bterekana ibizaba ejo ubwo azaba adahawe ibyo abanyarwanda bashaka mureke tubihange amaso