Print

Robertinho yatangaje byinshi kuri rutahizamu Jules Ulimwengu uri kuvugwa cyane muri Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 January 2019 Yasuwe: 4352

Umutoza Robertinho yatangarije IGIHE ko yifuza abakinnyi bashya bo kuziba icyuho cy’abasohotse hanze ariko ku isonga yifuza rutahizamu wa Sunrise FC Jules Ulimwengu.

Yagize ati “Mfite akazi gakomeye. Ngera aha nari mfite ikipe nziza irimo ba Tchabalala, Diarra, Pierrot, Bakame n’abandi. Abo bagendeye rimwe nubaka indi kipe none nayo abayiyoboye bagendeye rimwe. Ubu ngiye kubaka ikipe ya gatatu mu mezi atandatu gusa maze aha.

Ulimwengu ndamuzi. Ni umukinnyi mwiza kandi ukiri muto. Numvise ko ari mu biganiro na komite ya Rayon Sports. Bishobotse akadusinyira byaba ari byiza cyane kuko asanzwe atsinda ibitego aje gukorana nanjye yakwitwara neza kurushaho kuko namufasha nk’uko nafashije abandi nka Kevin na Caleb.”

Robertinho wishimiye kuba yazaniwe umutoza wungirije w’iwabo, Wagner do Nascimento Silva ufite ubunararibonye,yavuze ko Rayon Sports igomba kwisubiza igikombe cy’Intwari igiye gukinira guhera ku munsi w’ejo.

Hari amakuru avuga ko Jules Ulimwengu yambutse i Burundi mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20,yaramaze gusinyira Rayon Sports imyaka 2 atanzweho miliyoni 6 z’amafranga y’ u Rwanda(6,000,000 frw).



Jules Ulimwengu ashobora gusinyira amakuru