Print

Diamond Platnumz yagereranyije umukunzi we Tanasha na Cristiano Ronaldo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 January 2019 Yasuwe: 2752

Diamond yavugiye kuri Instagram ye ko umukunzi we ari kumutetesha ndetse afite ubuhanga budasanzwe bwo guteka ndetse ngo abona ameze nka Cristiano Ronaldo.

Yagize ati “Muramukazi wanyu bavandimwe azi guteka, ubu umutima uratekanye. Ndateteshwa, ntunganyirizwa umusatsi. Ubu niwe uvuga ari bebi, tunganya ibi. Umugore ni ngombwa ngo abe nka Cristiano Ronaldo utera umupira akoresheje amaguru yombi.”

Diamond yatangaje ko agiye kurushinga n’uyu munya Kenyakazi,Tanasha usanzwe ari umunyamakuru ndetse ngo ubukwe bwabo buzitabirwa n’ibyamamare birimo na Rick Ross.

Uyu muhanzi wo muri Tanzania ukunzwe ku isi,yahinduye italiki y’ubukwe bwe na Tanasha bwagombaga kuba ku munsi w’abakundana kugira ngo ibyamamare yatumiye bizabubonekemo.