Print

KNC yemereye akazi keza Mwiseneza Josiane wakunzwe cyane muri Miss Rwanda 2019

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 January 2019 Yasuwe: 17286

KNC usanzwe ari umushabitsi ukomeye,yavuze ko yiteguye guha akazi keza Mwiseneza Josiane,amusaba kubanza yaruhuka gatoya nyuma y’akazi katoroshye we na bagenzi be bamaze iminsi barimo mu mwiherero wa Miss Rwanda.

Yagize ati “Icyo nabwira Mwiseneza Josiane ni uko mufitiye akazi.Namubwira ngo nabanze ajye mu rugo aruhuke,naboneka azaze tumuhe deal nziza.”

KNC uheruka gutangaza ko Mwiseneza nadatwara ikamba rya Miss Rwanda 2019 azarimwiyambikira,yahisemo kumuha akazi keza kugira ngo azabashe gukora neza umushinga we wo kurwanya igwingira ry’abana bato.

KNC ntiyigeze avuga ubwoko bw’akazi azaha Mwiseneza Josiane gusa mu kiganiro cya mu gitondo yagiriye kuri Radio na TV1yemeje ko ari akazi keza kazamuteza imbere.

Mwiseneza Josiane ntiyashoboye kugera mu bakobwa 5 bavuyemo nyampinga w’u Rwanda, wabaye Nimwiza Meghan wari wambaye nimero 32.

Mwiseneza Josiane yatowe nka Nyampinga wakunzwe cyane kurusha bagenzi be nyuma y’urukundo rudasanzwe yeretswe n’abanyarwanda.


Comments

viva 30 January 2019

Ubu se Gatera aba avuze ngo bariyandaritse abibwirwa na nde?imyumvire iragwira.


viva 30 January 2019

Ariko ubu si ubwirasi.Hanyuma se kuba yaragerageje gusemura uko abyumva yabizira.......icyerekana ko ari umuhanga n’ubwo yize muri aya masecondaires atari aya aza kigali yageretseho ngo "A2" ahubwo ndumva wowe nyir’ukubyumva ari wowe utarakurikiye kubera akabazo wari wigitiye sinzi.Kandi njye ndi proud ya Josiane nibura yanze kuryamisha ubumenyi afite!!!!Ese wowe upinga ukora ibiki ra?Reka umwana amadirishya y’umugisha amufungukire usigare usobanuza ahubwo!!!


GSE 29 January 2019

Hari imyumvire ikiri kure nk’ukwezi. Uvuga ko diplôme y’abarangije secondaire itabaho ntzi ko zabayeho ndetse no mu bindi bihugu zikiriho? Erega wasanga ino bararazise certificat bamaze kubona ko ireme ry’uburenzi riri muro coma aho hari barangiza ay’isumbuye, yewe na kaminuza, badashobora kwandika ibaruwa isaba akazi, ururimi urwo ari rwo rwose bakoresha. Uwavuze diplôme ya secondaire ntiyibeshye rero. Biterwa n’imyumvire y’umwumva


Iriho Liberte 28 January 2019

Dushimiye cyane umuyobizi wa TV na Radio 1 KNC kugikorwa gikomeye akoreye miss Mwiseneza Josiane wabaye nyampinga wakunzwe nabanyarwanda benshi mu i rushanywa rya miss rwanda 2019.


gatera 28 January 2019

OK.Jyewe nishimiye uko byagenze.JOSIANE ntabwo yari akwiye kuba Miss Rwanda kubera ko byamunaniye gusubiza mu Cyongereza.Urugero,aho kuvuga ko afite Certificate ya Secondary School,yavuze ko afite Diploma.Ntabwo azi ko Diploma ari iy’ikiciro cya mbere cya University (Baccalaureat).Gusa jyewe nk’umukristu,nifuza ko Nyampinga nyawe yaba umukristu nyakuri,utinya Imana kandi uyikorera.Akenshi usanga ubaye Nyampinga yigira mu byisi (gushaka amafaranga,kwiyandarika mu bo yita “boy friend,etc…).
Niba mugirango ndabeshya,muzabaze ubuzima bwa Bahati Grace (Nyampinga 2009) na Akiwacu Lacolombe (Nyampinga 2014),nyuma yo kubona ikamba.Usanga Miss Rwanda ari Ticket yo kwiyandarika.Nanjye numva Leta ikwiye kubireka.Ntacyo bimaze.Ni ukwigana abahuzungu gusa.


28 January 2019

Imana izakomeze imufashe natwe tuzamufasha uko bishoboka


John 28 January 2019

KNC ni umusaza


antoine 28 January 2019

knc Imana iguhe imigisha kubwigitekerezo wagize kuri josiane


John 28 January 2019

KNC ni umusaza