Print

RDC yamaze kohereza umuvugizi wa FDLR Bazeye na mugenzi we mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 January 2019 Yasuwe: 2773

Umuvugizi wa Leta ya Kongo Lambert Mende yabwiye AFP ko bohereje aba bagabo babiri mu Rwanda kubera ko rwari rwaramaze gushyira hanze inyandiko zibata muri yombi.

Mu Ukuboza 2018 nibwo inkuru yabaye kimomo ko aba bagabo 2 bafashwe n’umutwe wa FARDC ndetse ubuyobozi bw’u Rwanda busaba RDC ko yaboherezabakaryozwa amahano bakoze mu Rwanda none yabikoze.

Umutwe wa FDLR washinzwe mu mwaka wa 2000 ndetse ukunda guteza umutekano muke ku butaka bw’u Rwanda uturutse muri RDC.

Icyemezo cyo kohereza Bazeye na mugenzi we,kiri mu bya nyuma Joseph Kabila Kabange yafashe mbere yo guhererekanya ubutegetsi na Felix Tshisekedi wamusimbuye.