Print

Umugore utwite yari apfiriye ku bitaro nyuma yo kubura umugiraneza umuha umwanya wo kwicaramo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2019 Yasuwe: 2822

Uyu mugore yateye benshi agahinda kubera ibyamubayeho byakwirakwiye mu binyamakuru ko yabuze umuntu umuha intebe ku bitaro bikarangira yicaye kuri sima yari ikonje cyane,byamubviriyemo kurembera kwa muganga.

Kuwa mbere w’iki cyumweru nibwo uyu mugore Boxter yajyanwe igitaraganya mu bitaro byitiriwe umwamikazi Elizabeth biherereye mu mujyi wa Birmingham azira uburwayi yumvaga munda, ahageze asanga kwa muganga abantu ari uruvunganzoka,abura n’umwe umuha umwanya byatumye arwara cyane nyuma yo guhagarara igihe kinini.

Boxter wari utwite inda y’imvutsi,yageze ku bitaro asanga imyanya yo kwicaramo yuzuye,asaba abantu ko hagira umuha umwanya wo kwicaramo kuko yari akuriwe,abantu bose bararuca bararumira,nibwo yananiwe yicara ku isima ikonje birangira arembye cyane.

Mu gahinda Kenshi Boxter yagize ati “Nari nzi neza ko turaza gutegereza umwanya munini duhagaze.Namaze amasaha 4 mpagaze ariko natunguwe n’uko nta muntu n’umwe wigeze angirira impuhwe ngo ampe umwanya kandi byaragaragaye ko ntwite.”

Muri iyi minsi ikinyabupfura gitangiye gucika kuko urubyiruko ntirucyimukira abantu bageze mu za bukuru,abatwite ndetse n’abarwayi iyo bahuriye mu ma bisi,n’ahandi hantu hahurira abantu.