Print

Umwarimukazi yafunzwe azira koherereza umunyeshuli we ubutumwa amusaba ko bazakina bambaye ubusa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 January 2019 Yasuwe: 2374

Polisi yatangaje ko uyu mwarimukazi yoherereje ubu butumwa uyu munyeshuli we ubwo bari ku kigo cya Beulah High School giherereye mu majyaruguru ya Dakota,muri Kanama umwaka utaha.

Nkuko ubushinjacyaha bwabitangaje,uyu mwarimukazi yatawe muri yombi kuwa 23 Mutarama uyu mwaka nyuma y’aho uyu munyeshuli we abwiriye abapolisi ko afite amafoto mwarimukazi we yamwoherereje yambaye ubusa.

Abanyeshuli benshi bakozweho iperereza kugira ngo harebwe niba nta bandi banyeshuli uyu mwarimukazi yaba yaroherereje amafoto y’urukozasoni yambaye ubusa.

Uyu mwarimukazi yoherereje uyu munyeshuli we amafoto 3 yambaye ubusa,amabere ye atwikiwe n’umusatsi we byatumye yegura ku kazi nyuma y’iminsi 2 afashwe.