Print

Umunyezamu wakuwe amenyo na rutahizamu bari bahanganye aratabaza [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 31 January 2019 Yasuwe: 2629

Uyu munyezamu yashyize hanze amafoto agaragaza ukuntu yangijwe bikomeye n’uyu mugeri yakubiswe bituma asaba ubufasha abantu.

Montgomery akimara gukubitwa umugeri n’uyu rutahizamu wa Mansfield mu maso,akamukura amenyo,yahise ajyanwa kwa muganga igitaraganya,bituma benshi bagira ubwoba.

Nyuma yo guhabwa ubuvuzi bwibanze,James Montgomeryyagiye kuri Twitter ye asaba abafana ko bamuteranyiriza amafaranga akaba yagura amenyo mashya cyane ko ayo yari afite bayakuye.

Yagize ati “Mu nzira ngana ku bitaro,natangiye gushaka uburyo bwo gufungura urukuta rwo kuntera inkunga nkagura amenyo mashya.”

Montgomery w’imyaka 24 yababaje benshi kubera iyi mpanuka yahuye nayo yatumye amwe mu menyo ye akuka.