Print

Bidasubirwa vuba u Rwanda rugiye kohereza Icyogajuru mu kirere

Yanditwe na: Martin Munezero 31 January 2019 Yasuwe: 1890

Aya amakuru naramuka abaye impamo u Rwanda ari ruhita rujya ku rutonde rw’ibihugu bikeya byo muri Afurika byamaze kohereza ibyogajuru byabyo mu kirere.

Ni umugambi u Rwanda rufatanyije n’Ikigo cy’u Buyapani cy’ubufatanye mpuzamahanga (JICA) ndetse n’Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (JAXA).

Aya makuru mashya y’uko u Rwanda ruzohereza icyoogajuru cyarwo mu kirere muri uyu mwaka wa 2019 yatangajwe n’Ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), aho umuyobozi wacyo, Patrick Nyirishema yatangaje ko bari kugerageza kugabanya igihe ku buryo icyogajuru kizoherezwa nyuma y’inama ya Transform Africa.

Inama ya Transform Africa ikaba ari inama ngarukamwaka ibera I Kigali igamije iterambere mu ikoranabuhanga. Muri uyu mwaka iyi nama ikaba iteganyijwe muri Gicurasi nk’uko iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, imigambi yo kohereza icyogajuru cyarwo mu kirere ndetse n’imigambi migari ya gahunda y’igihe kirekire y’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, byatangajwe bwa mbere mu 2017.

Kugira icyogajuru mu kirere muri iki gihe ku isi bifatwa nk’intambwe ikomeye mu iterambere ry’ikoranabuhanga. Ibihugu bitarenze 10 muri Afurika byabashije kohereza ibyogajuru byabyo mu kirere ariko uko ibyogajuru bikorwa bigenda birushaho kugabanywa mu bunini no kuboneka ni nako ibihugu byinshi byo muri Afurika biteganya kungukira ku makuru bizajya bikura kuri byo.

Aya makuru akazajya yifashishwa mu guteganyiriza ubuhinzi, mu kumenya uko ikirere cyifashe no mu zindi nzego.


Comments

rudoviko niyonkuru 4 February 2019

Murabura korohereza abanyarwanda bakibeshaho mukuraho kubapyinagaza ngo murohereza ibyoga juru?
nzaba mbarirwa ibyo byogajuru se bitumariyiki? ko tutabirya? ko nta nicyo bifasha kumubano w’abanyarwanda?