Print

Bakame yacishije akayabo ka miliyoni zisaga 7 ikipe ya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 February 2019 Yasuwe: 4703

Uyu munyezamu wahagaritswe ku kazi amezi arenga 6 azira ubugambanyi,yagiye kuregera urukiko rwa Nyarugenge ko yarenganyijwe agahagarikwa mu buryo budakurikije amategeko akamara igihe nta mushahara abona.

Urukiko rwa Nyarugenge rwavuze ko amasezerano ya Ndayishimiye Bakame kuri ubu uri mu ikipe ya AFC Leopards muri Kenya,yasheshwe mu buryo budakurikije amategeko byatumye itegekwa kumwishyura amafaranga angana na miliyoni 7 arimo imishahara,indishyi kubera kutamuha icyangombwa cyo kumwirukana ndetse no kumuha amafaranga yatanze yishyura umwavoka.

Bakame wari umaze imyaka 5 afatira Rayon Sports,yashinjwe kugambanira ikipe n’umutoza Ivan Minnaert mu mwaka ushize, bitewe n’ikiganiro cyamamaye hirya no hino yagiranye n’umufana w’iyi kipe uzwi nka Kibonge bituma ahagarika amezi 6 adahembwa ndetse nta n’urwandiko rumwemerera gusohoka afite.



Rayon Sports yategetswe n’urukiko kwishyura Bakame miliyoni zisaga zirindwi


Comments

GGG 1 February 2019

Ariko mwagiye mubanza mukabaza abanyamategeko banyu mbere yo gufata ibyemezo bishobora gushyira mu ngorane ikipe muyobora. Na KING kweri wayoboye ibigo byinshi kandi bikomeye?