Print

Umuhanzi nyarwanda Meddy yakoreye indirimbo ikomeye kwa Diamond Platnumz[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 2 February 2019 Yasuwe: 4583

Meddy umaze iminsi ari mugihugu cya Tanzania yabwiye abamukurikirana ko uyu ariwo mwanya wo kubaha igihangano gishya.

Uyu muhanzi uri mubakunzwe cyane hano mu Rwanda abinyujie kurukuta rwe rwa instagram yagize ati "Ndakeka iki ari igihe cyiza cyo gushyira hanze indi ndirimbo ikomeye."

Abamukurikirana bahise bamugaragariza ko babyishimiye cyane ndetse bamwe bahamyako bategerezanyije amatsiko iyi ndirimbo, mubagize icyo bavuga harimo mubyara wa Diamond akaba n’umu Dj we, witwa Dj Romy Jones yabwiye Meddy ati "Ni ikintu cy’ingenzi muvandimwe"

Uyu Dj Romy uhorana na Diamond byahafi, niwe wahaye ikaze Meddy ubwo yajyaga mugihugu cya Tanzania aza no kumufata kukibuga cy’indege, bivugwako Meddy yakoranye indirimbo n’umuhanzi Mbosso ubarizwa mu itsinda rya Wasafi, Meddy kuva yava mu Rwanda amaze iminsi muri Tanzania aho yari yaragiye kurangiza umushinga w’indirimbo afitanye n’uyu muhanzi.

Uretse indirimbo ya Mbosso na Meddy, hari n’indi azakorana na Diamond.

Kuri ubu Meddy arateganya kugaruka mu mujyi wa Kigali aho azaba aje kumenyekanisha iyi ndirimbo ye, akazava mu Rwanda ahita yerekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho asanzwe abarizwa.


Comments

3 February 2019

Indirimbo ikomeye??