Print

Umunyezamu Courtois yateje impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga kubera umukinnyi yasabye Real Madrid kugura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2019 Yasuwe: 3271

Courtois yasabye Real Madrid kugura Eden Hazard kugira ngo aze kuziba icyuho cya Cristiano Ronaldo cyaragaragaye cyane bituma benshi bajya impaka kuko hari bamwe mu bafana b’iyi kipe bifuza ko yazana Neymar Jr wa PSG.

Mu kiganiro Courtois yagiranye n’ikinyamakuru Het Nieuwsblad cyo mu bubiligi,yavuze ko yifuza kongera gukinana na Hazard babanye muri Chelsea FC ndetse yakwifuza ko ariwe waza muri Real Madrid aho kuba Neymar.

Yagize ati “Nahitamo Hazard.Ndamukunda cyane ariko umwanzuro uzafatwa n’ubuyobozi.Ntabwo nzi uko bizagenda gusa dutegereze umwanzuro w’ubuyobozi.”

Hazard ashobora kwerekeza muri Real Madrid kuko yanze kongera amasezerano muri Chelsea asanzwe akinira ndetse mu minsi ishize yatangaje ko akunda Real Madrid cyane.


Courtois arifuza ko Real Madrid ireka Neymar ikagura Hazard