Print

Ifoto y’umunsi:Perezida Kagame yagaragaye ari kuganira na Visi perezida wa mbere w’Uburundi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2019 Yasuwe: 9475

Perezida Kagame yahuriye na Gaston Sindimwo wari uhagarariye Pierre Nkurunziza mu nama ya EAC, yabereye I Arusha muri Tanzania kuwa 01 Gashyantare 2019.

Perezida Kagame yaherewe muri iyi nama ubuyobozi bwo kuyobora umuryango wa EAC mu gihe kingana n’umwaka, asimbuye Museveni wa Uganda wari umaze imyaka 2 awuyoboye.

Umubano w’u Rwanda umaze iminsi urimo agatotsi biturutse ahanini ko iki gihugu cy’Uburundi gishinja u Rwanda gucumbikira abashatse guhirika ku butegetsi Pierre Nkurunziza ndetse n’u Rwanda rushinja Uburundi ko imwe mu mitwe ishaka guhungabanya umutekano warwo yitoreza I Burundi.

Ibitangazamakuru byinshi byibajije icyo Perezida Kagame yaganiraga na Gaston Sindimwo w’u Burundi gusa birashoboka ko ibi bihugu bishobora kunoza umubano cyane ko na perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka byose kugira ngo rubane neza n’abaturanyi.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka isaga itanu utameze neza gusa kuba u Rwanda n’Uburundi byakongera kunga ubumwe si igitangaza kuko muri politiki nta mwanzi wa burundu ubamo.

Icyatangaje benshi ni uko perezida Nkurunziza yanze kwitabira iyi nama ya EAC, yohereza Visi perezida we Sindimwo ,asigara yikinira umupira w’amaguru I Bujumbura.


Perezida Kagame yaganiriye na Visi Perezida Sindimwo w’u Burundi