Print

Uburusiya bukomeje guhangana na USA mu gukora intwaro z’ubumara

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 February 2019 Yasuwe: 2982

Uburusiya na USA bakomeje kurushanwa gukora intwaro zikomeye nyuma yo kwivana mu masezerano yo guhagarika gukora ibitwaro bya kirimbuzi.

Amakuru aravuga ko Vladimir Putin yiyemeje guhangana na Donald Trump ndetse agakora intwaro USA itashobora guhagarika.

Kuwa Gatanu nibwo umunyamabanga wa USA,Mike Pompeo yatangaje ko amasezerano yo guhagarika ikorwa ry’ibisasu by’ubumara yahagaritse nyuma y’aho mu Ukwakira umwaka ushize Donald Trump yashinje uburusiya kwica amabwiriza yayo igakora ibitwaro bya kirimbuzi.

Uburusiya bwahakanye ko bwishe amasezerano yo guhagarika ibitwaro bya kirimbuzi,buri gukora ibisasu bikomeye bifite umuvuduko ukubye 5 uw’ijwi.

Putin yeruye avuga ko Uburusiya buri gukora intwaro zidakanganye kubera ko na USA yakomeje gukora izayo mu ibanga.


Uburusiya bukomeje gukora intwaro z’ubumara