Print

Huye: Gusana Umujyi, Itongo rya Gicanda, Ingoro ya Muvoma, Mukura, byinshi mu kiganiro na Meya (Video)

Yanditwe na: Ubwanditsi 3 February 2019 Yasuwe: 6155

Gufunga zimwe mu nyubako z’Umujyi byahuhuwe n’amavugurura yakorewe Kaminuza y’u Rwanda ikicaro cyayo kimukira I Kigali, ibigo bikomeye nabyo birimuka, icyari ISAR, IRST, LABOPHAR, n’Ingoro y’Umurage byose bijyanwa Kigali.

Mu mpera za Gicurasi 2018, ubuyobozi bw’Akarere bwabonye Nyobozi nshya yahise itangira gahunda yo gusana uyu mujyi wari umaze gusa n’amatongo igice kinini.

Taliki 18/1/2019 Umuryango wasuye Akarere ka Huye tugirana ikiganiro na Meya w’aka Karere, Sebutege Ange tuganira ku bintu binyuranye birimo isanwa ry’Umujyi muri rusange ndetse n’igiteganyirizwa inyubako zidasanzwe zirimo Icyarabu, Ingoro ya Muvoma, itongo ry’Umwamikazi Gicanda, igarurwa ry’icyicaro cya bimwe mu bigo byahoze muri uyu Mujyi n’ibindi.

Meya yishimira ko abacuruzi bageze kure basana amazu yari yarafunzwe.

Iki ni ikiganiro twagiranye