Print

Umugabo wahoze ari umukunzi wa Wema Sepetu yahishuye uburyo uyu mukobwa yikundira abagabo baryamana bahuje igitsina ari nacyo cyatumye batandukana[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 4 February 2019 Yasuwe: 5284

Iby’aya makuru byatangiye nyuma y’aho hakwirakwijwe ibihuha ko uyu mugabo uzwi nka PCK yirukanwe mu nzu na nyina wa Wema Sepetu kuko ngo yari mu muryango mu buryo butazwi.

Uyu mugabo atangaza ko ibi bihuha byakwirakwiye mu Kwakira 2018 ari ibinyoma ko ahubwo we yahisemo gutandukana n’uyu mukobwa bitewe n’uko uyu mukobwa yikundira abatinganyi ndetse akaba yigira nk’umwana mu myitwarire ye.

Yagize ati “ Twarakundanye cyane, twaratemberanye igihe kirekire. Ariko naje kubona ko agifite ubwana bwinshi muri we nkumva n’ejo nabona ari kumwe n’itsinda ry’abatinganyi.”

Uyu mugabo atangaje ibi nyuma y’aho Wema Sepetu ashyiriye ku mugaragaro umukunzi we mushya witwa Chrintony.

Agira icyo avuga ku mashusho y’urukozasoni yagiye ku karubanda, PCK yavuze ko Wema Sepetu ari we ubwe wafashe akanashyira hanze amashusho yabo bombi bari mu gitanda.