Print

Perezida Tshisekedi yatorewe kuba visi Perezida wa kabiri wa AU

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 February 2019 Yasuwe: 3729

Nyuma y’aho Perezida Kagame yasoreje inshingano zo kuyobora uyu muryango wa AU,ubuyobozi bwasigaranye Abdel Fatah al-Sisi wa Misiri ndetse hatorwa n’abandi bo kumwungiriza.

Ku isonga Visi Perezida wa mbere yabaye Cyril Ramaphosa wa South Africa akurikirwa na Félix-Antoine Tshisekedi, mu gihe Visi perezida wa 3 yabaye Mahamadou Issoufou wa Niger.

Tshisekedi watorewe kuyobora RDC mu kwezi gushize ibihugu bikomeye na kiliziya Gatolika bikamurwanya,yamaze kugira ijambo muri AU ahoy amaze gushyirwa mu ba Visi perezida ndetse mu myaka mike iri imbere afite amahirwe menshi yo kuzayobora uyu muryango.

Nyuma ya Abdel Fatah al-Sisi,Afurika yunze ubumwe izahita iyoborwa na Cyril Ramaphosa muri 2020

Tshisekedi w’imyaka 55,yarahiriye kuyobora RDC kuwa Kane Taliki ya 24 Mutarama 2019 asimbura Joseph Kabila wari umaze imyaka 18 ategeka iki gihugu.