Print

Abantu basambaniraga mu ishyamba barashwe n’abahigi bagira ngo ni inyamaswa

Yanditwe na: Martin Munezero 10 February 2019 Yasuwe: 3726

Umuhigi witwa Jarod Burns n’ umuhungu we bumvise ikintu kihitira mu ishyamba mu masaha y’ ijoro babatura imbunda zabo bararasa. Bavuga ko babonaga ari ibinyamaswa bibiri bifite ibyoya byinshi ariko ntibyari ibyoya ahubwo yari imisatsi miremire y’ umugabo w’ imyaka 43 witwa Chris Mumford n’ umugore w’ imyaka 41 witwa Janet Smith basambanaga.

Aba bahigi babwiye polisi ku mugace batuyemo haba inyamaswa z’ inkasi zimeze nk’ ingagi zizwi nka sasquacthes, polisi irabahakanya. Bavuka imwe mu mpamvu zatumye bihutira kurasa ari ukugira ngo babone gihamya yo kwereka polisi ko izo nyamaswa zihari.

Mumford yarashwe amasasu atatu rimwe mu rutugu, irindi mu kaguru naho Smith araswa mu itako no ku kaboko. Nyuma yo kurwaswa abasambanaga baratatse maze abahigi bahita bamenya ko bibeshye bahamagara imbagukiragutabara kuri 911.

Abaganga bavuga ko hari icyizere gisesuye cy’ uko abarashwe bazakira. Polisi yo yatangije iperereza ngo imenye ikihishe inyuma y’ iri sara n’ iraswa gusa uyu muhigi akomeje kuvuga ko sasquatches ziba mu gace batuyemo kandi ko nayibona azayirasa atazuyaje.


Comments

hitimana 11 February 2019

Ubusambanyi bwicisha millions z’abantu.Urugero,kugeza ubu Sida yishe abantu barenga 35.Nyamara abantu banze gucika ku busambanyi.Niyo Business ya mbere ku isi,nubwo Imana ibitubuza.Gusa tujye tumenya ko kwishimisha akanya gato ukora ibyo Umuremyi wawe yatubujije,ni ubupfapfa (lack of wisdom).Kubera ko ababikora bose bizatuma batabona ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma uri hafi.Soma Yohana 6:40.Tujye twubaha Umuremyi wacu.Nibwo buzima nyakuri.Amategeko Imana iduha,ni ku nyungu zacu.