Print

Umunyamidelikazi w’umunyarwanda Mimi Mirage uherutse guha imodoka Mwiseneza Josiane yavuze uburyo asa na Tanasha[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 11 February 2019 Yasuwe: 7300

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Mimi Mirage yatangaje ko abantu bari kumwoherereza ifoto ye bavuga ko asa na Tanasha umukunzi mushya wa Diamond Platnumz,yagize ati “Abantu bari kunyoherereza iyi foto bambwira ngo nsa na madamu wa Diamond Plutnamz, Tanasha Donna".

Mu batanze ibitekerezo ku ifoto Mimi Mirage yashyize kuri Instagram avuga ko asa na Tanasha,hari abagiye babyemeza ndetse abandi bahamya ko anamurusha ubwiza.

Hari uwagize ati “Ariko wowe uteye neza kumurusha. Umunyarwandakazi Mimi Mirage ndagukunda cyane”,Undi nawe yungamo agir’ati "Mufite ibyo muhuriyeho niko mbibonye”.

Mu bitekerezo byakomeje gushyirwaho hari n’undi wagize ati“Murasa ariko umurusha ubwiza”, uyu nawe ati “Ababivuga baratebya oya rwose”, Susan ati “Yego, nibyo ariko wowe uri nomero ya mbere akaba nomerero ya kabiri”

Tanasha Donna yakundanye na Diamond bahuriye mu kabyiniro nyuma y’ uko Diamond atandukanye Zari.

AMAFOTO YA TANASHA UVUGWA KO ASA NA MIMI MIRAGE



Comments

11 February 2019

nonese yahaye Josiane imodoka ngo atangire nawe kuvugwa ? yegoko ndi Josiane nakwigira mwishuri byose nkaza byishakira byose .


segitare 11 February 2019

Twese twishimiye uyu Mimi Mirage kubera ko yahembye Josiane.Ni igikorwa kiza cyane.Nkeka ko nawe azabyungukiramo mu bucuruzi bwe.Azunguka abakiriya benshi.Ariko ndasaba aba bombi kutareba gusa business,ubwiza n’amafaranga.Ahubwo bakabifatanya no "gushaka Imana" kugirango izabahe ubuzima bw’iteka.Yesu yigeze kubaza abantu ati:"Byakumarira iki gukira cyane hanyuma ukabura ubuzima?".Nukuvuga kubura ubuzima bw’iteka.Niyo mpamvu Yesu yadusabaga buri gihe "kutibera mu byisi gusa".Muli Matayo 6:33,yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana",niba dushaka ubuzima bw’iteka no kuzazuka ku munsi w’imperuka.
That is the only "real sense of Life".Ubukire,ubwiza,amashuli,akazi keza,politike,etc...,turabisiga tugapfa.Bible yerekana neza ko abibera mu byisi gusa batazazuka.NIMUKANGUKE.