Print

Ni irihe tandukaniro ryaba riri hagati y’urukundo n’imibonano mpuzabitsina?

Yanditwe na: Martin Munezero 12 February 2019 Yasuwe: 5232

Umwari Carine afite imyaka 25 yarangije kaminuza afite n’akazi kamuhemba umushahara utubutse. Yakundanye n’umuhungu bize ku kigo kimwe mu mashuri yisumbuye, ariko nawe ukora akazi kiyubashye, ufite inzu n’imodoka.

Umwari yakunze Kamali amuha umutima we wose barasohokana amwereka umuryango, iwabo wa Kamali bashima uwwari kuzababera umukazana kubera umuco n’ikinyabupfura bamubonanaga.

Umunsi Umwari atazibagirwa mu buzima bwe ni umunsi Kamali yamusohokanye ku Gisenyi. Igihe cyo gutaha kigeze bajya mu modoka ya Kamali, bagenze urugendo rw’iminota 5 Kamali ariyamira ati: “Iyi modoka ndabona ifite ikibazo ntitugezayo”. Umwari nawe kuko yabonaga bwahumanye amugira inama yuko bareba aho bacumbika bwacya bagashaka umukanishi.

Baragiye bageze muri hoteli, aho ku Gisenyi, Umwari wari wamaze no kunanirwa kubera urugendo, yicara ku ntebe yari hafi aho, Kamali nawe yegera aho basabira amacumbi, arangije kwishyura abwira umukunzi we ko yaza bakajya kuryama. Umwari yahagurutse aziko buri wese afite icye cyumba, bageze mu cyumba babanza kuganira, umwari agezaho asaba Kamali ko yajya mu cyumba cye bakaruhuka kubera ko bari kubyuka kare bataha.

Kamali yahindukiriye Umwari amubaza ikibazo cyamuteye ubwoba ati: “Umwari wanjye ndashaka ko umbwiza ukuri, urankunda?” Undi yarasetse amusubiza yitonze ati “urabizi ko ngukunda”. Yongera ku mubaza bwa kabiri amusaba ko yamwereka uburyo amukunda yemera ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Umwari yarahakanye aratsemba, amubwira ko bazabonana umunsi bazarushinga bakabana nk’umugore n’umugabo, Kamali nawe n’umujinya mwinshi ahita ahaguruka ati: ”Ibyanjye nawe birangiriye aha kuko igihe wambeshyeye ko unkunda kirahagije,urabeho kandi ndatashye”.

Umwari yagize ngo arikinira, abona undi arasohotse agiye mu modoka aragenda. Umwari yibaza ukuntu yamubwiye ko imodoka irwaye biramushobera, yaraye aho ngaho arara arira bukeye arataha, urukundo rwabo rushirira aho.

Iki ni igitekerezo. Wowe ugendeye kuri iyi nkuru ubitekerezaho iki? Ese koko urukundo rugaragazwa no gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abakundanye batarashakana?


Comments

İSange Eric santos 12 July 2019

İbyo Abakobwa babikora nibacye Ahubwo uwo mukobwa nintwari kbx!!!cyereka nawe niba yarabikoze bimutunguye


KANANI ERIC 19 June 2019

Erega hari impungege abahungu tugira ,hari igihe umukobwa agukanira kutyo kdi aryamana nabandi ufite amakuru,atashaka ko umuvumbura kare ,wamara kumushaka akakubaza ko woe uri imanzi,ugasanga ukwezi kwabuki ni imiguruko, ibyiza nagira abakobwa nuko yabyemara bagashakana baziranye umwe yarakire undi(barakiranye).


Johnny C5 12 February 2019

Ndumva bitagomba kuba ngombwa ngo wambarire ubusa Umuntu ngo Nibwo amenyako umukunda kuko birangira Nubundi aciyeho


12 February 2019

Habana mumutwe ntihabana mugistina .


12 February 2019

egawangu birashika abahungutugashuha vyahatar kuburyowunvako mwabikora yakwankira nawewunvawabikeney ugatamwokumuhba