Print

Felix Tshisekedi yiyemeje gukurikirana ikibazo cy’impunzi z’Abanyamulenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 February 2019 Yasuwe: 5503

Perezida wa 5 wa RDC,Felix Tshisekedi yahuye n’impunzi z’Abanyamulenge ziri mu gihugu cya Ethiopia ubwo yari yitabiriye Inama ya 32 y’Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu mpera z’icyumweru gishize.

Aba bakongomani bahunze babwiye Tshisekedi bimwe mu bibazo bafite,asezeranya abanyamulenge ko ikibazo cyabo akizi kandi azagikurikirana.

Bigirimana Jacques Kongolo uhagarariye impunzi z’Abanyamulenge muri Ethiopia yatangarije ikinyaamakuru Imulenge.com ko Tshisekedi yabasezeranyije kuzakemura ikibazo cyabo.

Bigirimana yabwiye Tshisekedi ko izina Abanyamulenge ryabaye igitutsi ndetse bahora batotezwa bazira uko baremwe leta ya Kongo ntigire icyo ibikoraho ndetse no kurekura bamwe mu banyamulenge bafungiwe I Kinshasa kandi barengana.

Bigirimana yabwiye iki kinyamakuru ko we na bagenzi be basaga 200 bahungiye muri Ethiopia muri 2002, biteguye kuzasubira mu gihugu cyabo bakava mu buhunzi,igihe cyose mu gihugu hazaba habonetse amahoro arambye.


Comments

14 February 2019

Nukuri, Birakwiye Ntamunyagihugu Ukwiye Kubahanze,y’ Igihugucye!