Print

Umugore wa Wayne Rooney yakuyemo impeta y’isezerano nyuma yo kumufata ari kumwe n’undi mugore

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 February 2019 Yasuwe: 2827

Wayne Rooney ukinira DC United muri US, aherutse kugaragara mu kabari ko muri Leta ya Florida ari kumwe n’uyu mukobwa bari gusangira agasembuye ndetse bivugwa ko bamaze amasaha agera ku icuma basangira.

Umugore wa Wayne Rooney wamubujije kunywa inzoga nyuma y’aho zimusebereje ku kibuga cy’indege agashaka gukanda inzogera zitabaza zo kuri iki kibuga,yongeye kumufatira mu makossa byatumye ahitamo gukuramo impeta yamwambitse ndetse yanga gusangira nawe ku munsi w’abakundanye.

Coleen wavuze ko ababazwa n’ubusinzi bukabije bwa Wayne Rooney,yamufatiye ibyemezo bikomeye bishobora no gutuma batandukana burundu.

Nkuko ibinyamakuru byo mu Bwongereza bibitangaza,Rooney yasabye imbabazi uyu mugore we amubwira ko nta kintu kibi yigeze akora,undi amwima amatwi none bashwanye ku buryo bukomeye.

Amakuru aravuga ko Coleen yamaze gufata abana be bane bigira mu biruhuko bonyine,basiga Rooney mu rugo wenyine.

Coleen yasabye Rooney ko yashaka umuganga umuvura intimba yahuye nayo akiri umwana,dore ko ngo ariyo imutera gukunda agatama cyane ndetse ngo yamubwiye ko naramuka atamushatse barahita batandukana.

Ikinyamakuru The Sun cyavuze ko nyirabukwe wa Rooney witwa Colette McLoughlin,yahise yerekeza muri USA kuganira n’uyu mukinnyi,nyuma yo kumva aya mahano yakoze yo kumara amasaha 10 asangira inzoga n’undi mugore.