Print

Manchester United yasinyishije Rutahizamu ukiri muto ufite inkomoko mu Rwanda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 February 2019 Yasuwe: 5291

Uyu musore ni Noam Emeran wakiniraga ikipe ya Amiens mu gihugu cy’u Bufaransa. Se umubyara yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

Emeran w’imyaka 16 y’amavuko, yari amaze igihe yifuzwa n’andi makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi nka Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Juventus yo mu Butaliyani ariko Man Utd niyo ibashije kumwegukana.

Noam Emeran afite inkomoko mu Rwanda, yavukiye i Paray le Monial mu Bufaransa mu 2002, kuri Fritz Emeran wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na nyina ni w’umunyarwandakazi.

Icyakora ibinyamakuru by’i burayi byanditse ku igurwa rye, ntibivuga ko ari umunyarwanda, banditse ko ari umufaransa

Yatangiye impano ye yo gukina umupira w’amaguru akinira ikipe y’abato ya FC Brussels mu Bubiligi, yerekeza muri L’Entente Sannois Saint-Gratie iri mu cyiciro cya gatatu mu Bufaransa, ahava ajya muri Amiens iri mu cyiciro cya mbere.

Mu mpera z’umwaka ushize, yakiniye Amiens y’abatarengeje imyaka 19 muri Gambardella Cup, atsinda ibitego bitatu mu mukino bahuyemo na Quevilly.


Comments

Maicon 18 February 2019

ESE nkawe wanditse inkuru nkiyi wagiye usobanura iyo uvugango ise umubyara numunyarwanda yanakiniye ikipe y’iguhugu amavubi yitwande ?