Print

Imodoka ya Trinity yaritwaye abagenzi iva Kampala yerekeza i kigali yakoze impanuka ikomeye[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 17 February 2019 Yasuwe: 5972

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, mu bilometero nk’icumi uvuye ku mupaka wa Gatuna.

SSP Ndushabandi avuga ko iyo modoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo ifite ibirango byo mu Burundi, hanyuma uwari uyitwaye (Trinity) ahita ahasiga ubuzima mu gihe abantu batatu mu bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabare, hari abandi boherejwe kuvurirwa mu Rwanda ariko umubare wabo ukaba utaramenyekana.

Hari n’andi makuru yemeza ko n’umushoferi wari utwaye ikamyo yahise yitaba Imana.

Umwe mu bari muri iyi mpanuka wayirokotse ariko agakomereka bidakabije, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yabinjiranye bageze ahantu mu ikorosi, imodoka zombi zigahita zigongana. Iyi mpanuka ngo yabaye mu masaha ya saa cyenda z’urukerera.