Print

Zinedine Zidane yasabye ibintu 2 bikomeye Chelsea FC yifuza kumuha akazi ko gusimbura Sarri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 February 2019 Yasuwe: 4672

Zidane uri mu bushomeri arifuzwa na Chelsea kugira ngo asimbure umutaliyani Maurizio Sarri uri kubivanga,ariko yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko azemera aka kazi ari uko babashije kugumana Eden Hazard ndetse bakamuha akayabo ka miliyoni 200 z’amapawundi zo kugura abakinnyi.

Zidane ukunda Hazard cyane,yavuze ko Chelsea igomba gukora iyo bwabaga ikamwongerera amasezerano mashya kugira ngo ayerekezemo ndetse arifuza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamuha icyizere gihagije kizamufasha gukora akazi ke neza cyane ko iyi kipe yirukana abatoza nk’uwirukana umukozi wo mu rugo.

Maurizio Sarri ari mu mazi abira kuko yananiwe gufasha Chelsea kwitwara neza ndetse iyi kipe ishobora kubura amahirwe yo kurangiza mu makipe 4 ya mbere.

Inshuti za Zidane zatangaje ko uyu mutoza nta cyizere gihagije cyo kubona aka kazi kuko abizi neza ko ahazaza ha Maurizio Sarri hari mu biganza bye ndetse mu mezi asigaye ashobora kwisubiraho agatsinda.

Ubuyobozi bwa Chelsea bwiteguye kwirukana Sarri igihe cyose atarangiza mu makipe 4 ya mbere ndetse ngo izahita yiruka kuri Zidane wifuzwa nanone na Manchester United.



Zidane ushobora gusimbura Sarri arifuza ko Chelsea yongerera amasezerano Hazard