Print

Abafana ba Chelsea FC bagaragarije urwango umutoza wabo Sarri nyuma yo gutsindwa na Manchester United

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2019 Yasuwe: 2148

Abafana ba Chelsea FC barakajwe n’ukuntu Chelsea yasezerewe mu mikino ya FA Cup itsindiwe ku kibuga cyayo na Manchester United ibitego 2-0, byatumye baririmba indirimbo zo kwamagana uyu mutoza ukomeje gushora iyi kipe ku manga.

Mu ndirimbo z’aba bafana,higanjemo amagambo agira ati “Urirukanwa mu gitondo”,abandi bati “Mutugarurire Mouringo wacu.”

Bamwe mu bafana bakomeje bati “Ntabwo uzi ibyo ukora,umukino wawe nta kigenda.”

Ubwo aba bafana ba Chelsea bahaga urw’amenyo umutoza wabo,aba Manchester United nabo bamutije umurindi batuka Sarri karahava.

Biravugwa ko umutoza Sarri yahawe imikino 2 irimo uwa Tottenham n’uwa Manchester City kuri final ya Carabao,nayitsindwa azahita yirukanwa asimburwe na Zinedine Zidane.