Print

Teta Sandra yeruye agira icyo avuga ku nda y’umwana wa 37 bivugwa ko atwitiye umuhanzi wo muri Uganda

Yanditwe na: Martin Munezero 19 February 2019 Yasuwe: 5196

Kuri uyu wa 18 Gashyantare 2018 ,nibwo bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Teta Sandra atwite inda y’imvutsi yatewe n’umuhanzi Weasel uririmba muri Goodlife.

Muri bimwe byashimangiraga ko uyu mukobwa atwite ngo harimo nko kuba atakitabiraga ibitaramo yakoreraga mu tubyiniro dutandukanye duherereye muri Uganda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Teta Sandra yavuze ko inkuru yo gutwita kwe ari ibihuha ndetse ko nawe yabibonye ku mbuga nkoranyambaga agahitamo kwituriza ngo arebe aho bigana.

Sandra Teta yabajijwe impamvu byavuzwe ko yaba atwitiye inda yatewe na Weasel, abazwa niba nta mubano wihariye yaba afitanye n’uyu muhanzi, yasubije ko nta mubano wihariye bafitanye.

Yagize ati” Nta mubano wihariye mfitanye na Weasel ni inshuti yanjye isanzwe.”

Naho ku byavugwaga ko yaba aherutse gushyamirana n’umugore wa Weasel mu kabari Sandra Teta yahakanye aya makuru ahamya ko ataranavugana n’uyu mugore icyakora yemera ko amuzi gusa ariko batajya bavugana.

Teta Sandra yongeyeho ko ikinyamakuru cyo muri Uganda cyanditse iyi nkuru atakizi, ndetse ko yatunguwe kuko iyo aza kuba atwite abantu baba babizi cyangwa hari n’amafoto yagiye hanze kuko akazi yakoraga n’ubu akigakora.

Ati ” Njye nkorera mu kabari ntabwo naba ntwite ngo biyoberane. Ndacyakora akazi nakoraga na mbere kandi ku wa gatatu no ku wa gatanu narakoze rero oya rwose ibyo ni ibihuha.”

Sandra yasoje avuga ko abantu badakwiriye kumva ibiri kuvugwa kuko ari ikinyoma cyambaye ubusa ahubwo asaba abantu kureka kumva amabwire.