Print

Umugabo yaciye ibintu kubera amafoto yafotowe ari guhoberana n’ intare [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 February 2019 Yasuwe: 6163

Uyu musuwisi yateruye iyi ntare y’ibiro 94 barahobera bikomeye ndetse imurigata ikiganza cye, arangije ayiryama hejuru.

Dean Schneider yabwiye abantu ko bakwiriye kumenya ubwiza bw’inyamaswa ndetse bakwiriye gukundana nazo.

Abantu benshi batinya inyamaswa z’inkazi ariko uyu Musuwisi we yagaragaye ari kuyikorakora bari gusomana.

Uyu musuwisi umaze igihe kinini aba muri Afrika y’Epfo,yamenyeranye n’iyi ntare kuko babana aha hantu yororerwa.

Dean Schneider asanzwe ari umuhanga mu kwita ku nyamaswa z’inkazi zirimo n’iyi ntare yitwa Dexter.






Comments

ineza 20 February 2019

Ushaka urupfu asoma intare, nakomeze azabibwira abazasanga ikuzimu


mazina 19 February 2019

Uyu agomba kumenya ko arimo gukina n’inyamaswa.Isaha n’isaha yamurya nkuko byagendekeye abantu benshi.Kereka mu isi nshya dusoma muli 2 Petero 3:13,niho tuzabana amahoro n’inyamaswa zose.Bisome muli Yesaya 11:6-8.Tujye dushaka Imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo.