Print

Neymar Jr yateye benshi agahinda kubera ubuzima bubabaje yaciyemo nyuma yo kuvunika

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2019 Yasuwe: 2790

Neymar wongeye kugira imvune ikomeye isa neza niyo yari yavunitse mbere y’igikombe cy’isi mu mwaka ushize,yavuze ko yagiye mu rugo rwe arifungirana amara iminsi 2 arira.

Neymar Jr wongeye kuvunika ku kuguru kwe kw’iburyo,yabwiye Brazilian TV ko yagize agahinda kenshi katumye amara iminsi 2 arira ubudaceceka.

Yagize ati “Uyu mwaka byarangoye kubyakira.Namaze iminsi ibiri iwanjye ndi kurira.Ku nshuro ya mbere naravuze nti ngiye kubagwa kandi nzakira vuba byihuse.”

Neymar wavunitse ikirenge mu kwezi gushize,yarasuzumwe ndetse kuri ubu ari kwitabwaho n’abaganga b’ikipe ya PSG cyane ko yanze kongera kubagwa.

Neymar yahawe ibyumweru 7 adakina,azagaruka mu mpera z’ukwezi gutaha aho byitezwe ko ashobora gufasha PSG mu mikino ya ¼ cy’irangiza cya UEFA Champions League nibabasha gusezerera Manchester United.



Neymar yavuze ko yamaze iminsi 2 arira nyuma yo kuvunika