Print

Dj Marnaud yavuze ku Butinganyi avugwaho[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 February 2019 Yasuwe: 1957

Dj Marnaud uri muba DJs bagezweho muri iyi minsi yahakanye ibyavuzwe ko yaba ari umutinganyi ibintu aherutse gushinjwa ku mbuga nkoranyambanga . anahamya ko akunda abakobwa n’ubwo ubu nta mukunzi afite.

Ibi bijya gutangira abashinja uyu musore ubutinganyi bavugaga ko ibi bikorwa aribyo yakuyemo imitungo irimo imodoka ya Benz, akabari kitwa Marnaud’s Bar n’inzu atuyemo.

Ibi babishingira ku ifoto igaragaza uyu musore Dj Marnaud yambaye agakabutura kagufi k’umweru n’agapira k’amaboko magufi, yarengejeho igisa n’ikanzu ko kuranana y’abakobwa ubona ko yigize inkumi y’ikizungerezi.

Uyu musore nubwo icyo gihe ntayo yahise abitangazaho , hari ababyamaganiye kure bavuga ko ari ukubeshya, abandi bati byari bizwi ntagishya babonye gusa kurundi ruhande hari n’abatunguwe no kumva ibi bintu.

Dj Marnaud muri icyo kiganiro cyari imbonankubone (Live) kuri Instagram yahakenye ibi byose by’uko yaba aryamana nabo bahuje ibitsina ahubwo ko yikundira abakobwa bafite ikibuno kinini.

Ati “Nkunda umukobwa w’igikara, uteye neza. Aho ngira intege nke ku mukobwa ni ku kibuno. Iyo ufite ikibuno birankurura cyane. Mwiyumvamo na Marnaud’s Bar nayitanga.”

Ibyo kuba amaze kwigwizaho imitungo myinshi mu gihe gito, uyu musore yavuze ko abikesha kwizigama.

DJ Marnaud ari mu itsinda ry’aba DJ’s bihurije hamwe ryitwa Dream Team DJ ahuriyemo na DJ Miller, DJ Toxxky na Dj Jullz.

Uyu musore yatangiye kwamamara mu ruganda rw’imyidagaduro hano mu Rwanda mu mwaka wa 2017 acuranga mu tubari dukomeye dutandukanye no mu bitaramo nk’icyitabiriwe n’umuhanzi Mr Eazy n’ibindi.

Yazamuye izina rye cyane hirya no hino mu gihugu , abikesha mugukorana cyane n’abahanzi nyarwanda bakunzwe akora nabo indirimbo nka Bape yakoranye Active, Ribuyu yakoranye na DJ Pius na Boku yahuriyemo na King James imaze iminsi mike isohotse .