Print

Akarere ka Rwamagana kasubitse ubukangurambaga bwa Mwiseneza Josiane ku munota wa nyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2019 Yasuwe: 8845

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe, ahagombaga kubera igikorwa witwa Zamu Daniel, yahamagaye abagiteguye ababaza impamvu batabimumenyesheje bamusubiza ko babibwiye akarere gusa mu gicuku nibwo Josiane na bagenzi be babonye ubutumwa buturutse ku karere busubika igikorwa.

Mwiseneza Josiane yahisemo gutangirira umushinga we mu karere ka Rwamagana ariko abayobozi bako bavuze ko nta kibazo cy’igwingira ry’abana bafite bityo iki gikorwa kitagomba gukorerwa mu karere kabo.

Ubwo Josiane yatekerezaga gutangirira iki gikorwa,yaganiriye na Visi Meya wa Rwamagana,amuha ikaze ariko ku munota wa nyuma babihagaritse.

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana neza impamvu yo gusubikwa kw’iki gikorwa cyari giteganyijwe uyu munsi saa munani, ariko abafana ba Mwiseneza Josiane barakaye bikomeye.



Akarere ka Rwamagana kakomye mu nkokora umushinga wa Mwiseneza Josiane


Comments

Gruec 21 February 2019

Quinta, Josiane ibyo agiye gukora abifitiye uburenganzira mu gihe cy’umwaka umwe agendera kuri statut ya Miss Rwanda or Inspiration Back Up comme actions sociales collectives public. Hanyuma nyuma y’umwaka yashaka gukomeza ibyo bikorwa individuellement akazabona gusaba statut muri RGB nk’umuryango udaharanira inyungu cyangwa indi catégorie professionnelle libre.


quinta 20 February 2019

Mbabaze, Josiane ibyo agiye gukora ibifitiye uburenganzira? Aragenda nkumuryango udaharanira inyungu, sasa agomba kubanza gukora status kandi ntazayikora ari umwe, ikindi azasaba icyangombwa cyagateganyo mukarere association ye izakoreramo, ubundi ajye murieRGB, sasa ubu aragenda nkande? Nace muri izo nzira bazamwemerera


humura 20 February 2019

Uwahawe n’Imana ntiyakwa n’abantu.Mwiseneza yaramamaye azakomeza yamamare Niyo bagira bate. Murakoze


Philos 20 February 2019

Abanyafurika turi babangamwabo. Ntimunatangazwe nuko byaba byaranahagaritswe nabari hejuru yakakarere.


Yohani 20 February 2019

Birabe ibyuya ,


omaaam 20 February 2019

nibareke abereke ko bahari niyo mpanvu batinye Mayor aratashye tuu


Kazina 20 February 2019

uyu mukobwa azabambika ubusa rya tekinica ryanyu rijye kukarubanda. ikibazo ni mobilization ikibazo suko ntagwingira riri aho yaragiye gutangirira igikorwa cye. abarya iby’abakene bagatuma abana bagwingira kababayeho.


20 February 2019

Umva nawe buriya banzeko azagaragazako imihugo yabo utashyizwe mubukorwa bityo bamukumura hakirikare ngo atabasebya


habana 20 February 2019

Ese amakosa se ni aya V/moyor cg ni aya Miss?