Print

Abarimu ba kaminuza ya Kibungo bamaze amezi 5 badahembwa baratabaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 February 2019 Yasuwe: 1089

Aba barimu ba kaminuza ya Kibungo bari mu gihirahiro kubera ko bamaze amezi 5 badahabwa imishahara yabo ndetse bakeka ko iyi kaminuza yaba yaracunze nabi umutungo wayo.

Kaminuza ya Kibungo ivuga ko ibibazo by’ amikoro make irimo byatewe no kuba hari abanyeshuri batishyuye amafaranga y’ ishuri barimo n’ abarihirwa n’ ikigega cya Leta gitera inkunga abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi batishoboye FARG.

Iyi Kaminuza ivuga ko abanyeshuri benshi bishyura amafaranga y’ ishuri ari uko ibizami byegereje.

Abarimu bavuga ko babayeho nabi kuko umushahara wa buri kwezi ariwo wabatungaga.

Umwe muri bo yagize ati “Hashize igihe kinini bataduhemba, twarijujuse ariko abacunga mutungo ba Kaminuza bica amatwi, kandi bitugiraho ingaruka”.

Akomeza agira ati “Duheruka guhembwa muri Kamena, mu minsi ishize twarijujuse baduha ameza abiri”.

The New Times yatangaje ko ibifite amakuru ko hari abakozi b’ iyi Kaminuza bahagaritse akazi kubera kudahembwa barimo n’ abarimu.

Kaminuza ya Kibungo yigwamo n’abanyeshuri 2 100 yatangiye muri 2003. Ifite amashami abiri, rimwe I Kibungo(Ngoma), irindi mu karere Rulindo mu majyaruguru y’ u Rwanda.

Iyi kaminuza ifite abarimu 50 bahoraho n’ abandi bakozi. Prof. Egide Karugarama Gahima, umuyobozi wungirije wa Kaminuza ya Kibungo niwe yavuze ko itinda ry’ imishahara ryatewe n’ abanyeshuri batishyura.

Yongeraho ati “Turimo kubyigaho mu bihembwe bitaha abanyeshuri bazajya bishyura mbere kugira twirinde ikibazo cy’ ibura ry’ amafaranga.”

Source:Ukwezi.com