Print

Reba imiterere idasanzwe y’umukobwa uri guhabwa amahirwe yo kwegukana ikamba ry’abakobwa bafite ibibuno binini kurusha abandi muri Uganda[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 20 February 2019 Yasuwe: 9980

Mu gihugu cya Uganda hari gutegurwa irushanwa ry’abakobwa bafite ibibuno binini bazajya bifashishwa muri Pariki mu rwego rwo gukurura ba Mukerarugendo baturutse hanze y’igihugu kuko ngo biri mu bintu bizajya bitanga amafaranga menshi muri iki gihugu.

Abashinzwe gutegura iri rushanwa baherutse gutangaza ko abakobwa bagera kuri 120 aribo bamaze kwiyandikisha muri iri rushanwa ndetse ko bagiye gutangira kugenzura abakwiye guhatana mu bandi,ndetse ko mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare aribwo bazatangaza umukobwa wegukanye iri kamba.

Umukobwa witwa Even Shandie biravugwa ko ariwe ushobora guhigika abandi bahanganye bitewe n’imiterere ye idasanzwe,aho ngo uyu mukobwa ubusanzwe yakoraga ibikorwa bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro muri Uganda ndetse yigeze no kuyobora inzu y’umuziki wa Norwegian Record Label yari ikuriwe na Afrikane umwe mu bateje imbere umuziki wa Uganda.

Shaddie kuri ubu biravugwa ko ashobora kwegukana iri kamba kuko ari umwe mu bakobwa bagaragara neza ndetse wakwifuzwa na buri mugabo wese umubonye kubera imiterere ye icyebura amaso ya benshi hakurikijwe amafoto asakaza ku mbuga nkoranyambaga n’ibitekerezo biba byayatanzweho.




Comments

Akumiro 21 February 2019

Muraho neza, njyewe mbona mutagifite icyo gukora rwose; nawese uyu mukobwa ngo w’ikibuno kinini hamwe n’abandi bitumariye iki nk’abanyarwanda? murabura kutugezaho amakuru afite icyo yaduhindurira mukirirwa mu busa gusa!!
Munyihanganire kuko ndabona bimbabaje rwose.


Oneperson_ 21 February 2019

Ndabona akwiye gutsinda rwose


20 February 2019

Isesemi gusaaa .