Print

Miss Mwiseneza Josiane yasubije abamunenga kugira isoni

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2019 Yasuwe: 2647

Abantu bagiye bamunenga kugira isoni bavuze ko Josiane w’ imyaka 23 winjiye mu irushanwa adahabwa amahirwe ariko akaza gukundwa kugeza ubwo yegukana ikamba rya nyampinga wakunzwe na benshi ngo iyo avugana n’ itangazamakuru cyane cyane abazwa ku mushinga we ko atirekura ngo asobanure neza kubera isoni.

Mu kiganiro aheruka kugirana na Isimbi yasubije abamunenga kugira isoni.

Yagize ati “Icyo navuga cyo buri wese avuga ibyo ashaka. Ibijyanye n’ isoni byo ndakeka n’ umukobwa washize isoni ntabwo aba ari umukobwa buriya. Nterwa ishema no kuba ngira isoni, ndazigira”.

Miss Josiane yavuzweho cyane ubwo yahataniraga ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda rya 2019. Ibyamamare byo mu Rwanda birimo Anita Pendo, King James, na Lil-G basobanura Mwiseneza Josiane nk’ umukobwa witinyutse, ukwiye gufatirwaho urugero n’ abakobwa bagenzi be nabo bakigirira icyizere.

Miss Josiane niwe mukobwa wa mbere wafashe icyemezo yitabira irushanwa rya Nyampinga w’ u Rwanda aturutse mu cyaro biranamuhira.