Print

Pasiteri Bushiri ngo yasenze akora ibitangaza ahamagara abamarayika bagaragara mu rusengero

Yanditwe na: Martin Munezero 21 February 2019 Yasuwe: 5355

Uyu mugabo w’umuherwe ukomoka muri Malawi amaze kwigarurira abatari bake kubera ibitangaza akora harimo gukiza indwara ndetse no kuba yarigeze guhamagara abamarayika bakaza mu rusengero.

N’ubwo bimeze gutya ariko Pastor Bushiri ntiyorohewe muri iyi minsi aho ari gushinjwa gusambanya abagore bo mu itorero rye ndetse no kunyereza umutungo ibi bikaba biri gukurikiranwa n’inkiko zo muri Afurika y’epfo aho itorero rye ryitwa Enlightened Christian Gathering rifite ikicaro. Gusa Bushiri we avuga ko ari amashyari kuko amaze gutera imbere.

Iyi niyo Foto yasakajwe bivugwa ko Pasiteri Bushiri yasenze abamarayika baza mu rusengero

Si ibyo gusa kandi kuko n’iby’abamarayika byaje kunyomozwa n’umwe mu bahoze bamukorera avuga ko ari we wakoze amashusho yasakajwe ahantu hose agaragaramo ibisa n’abamarayika aho yagize ati: "Nta mumarayika wari uhari rwose. Ibyo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Ariya mashusho yarashinduwe maze hogerwamo ibintu bituma abantu bakeka ko ari abamarayika. Iyo uyarebye neza witonze, ubona ko abantu bari bicaye iruhande rw’abo bamarayika nta kintu kidasanzwe baba babona imbere cyangwa iruhande rwabo kuko ntacyari gihari. Mfite amashusho atarahinduwe nzayabaha murebe itandukaniro".

Uyu mugabo witwa Phedro yanongeyeho ko ababazwa cyane n’ukuntu uyu mupasiteri yirirwa annyega abakiririsitu be bamwizera bitarabaho ku buryo banasenya inzu zabo bakajya kuba mu muhanda aramutse abibasabye. Gusa ngo bashatse babibona ko ababeshya ariko ngo ntibashaka gutekereza cyangwa kureba ibiba.