Print

Havutse umwuka mubi hagati ya Harmonize na boss we Diamond

Yanditwe na: Martin Munezero 22 February 2019 Yasuwe: 4970

Uyu mwuka mubi hagati y’umuhanzi Harmonize na Wasafi (WCB), ahanini ni ku ngingo yo gushyira hanze umuzingo w’indirimbo (EP).Aya makuru ahera ku kuba Harmonize yari yatangarije abakunzi be ko azashyira hanze EP (ni umubare w’indirimbo runaka ushyirwa hanze, aha bitandukanye na alubumu) ye hanze kuwa 18 Gashyantare 2019 ariko bagategereza amaso agahera mu kirere akibasirwa n’abakunzi be bamubaza aho bigeze akabura icyo asubiza kandi we nta ruhare abifitemo ahubwo ari ugutatirwa na Wasafi.

Harmonize nyuma yo kwizeza abakunzi Italiki , ubuyobozi bwa Wasafi bwarabihagaritse ndetse bushyira hanze irindi tangazo rinyuranye n’ibyari byatangajwe na Harmonize.

Amwe mu magambo aro muri iri tangazo rya Wasafi ati“ Ubuyobozi bwa Wasafi burisegura ku kuba habayeho ubukerererwe ku ishyirwa hanze rya EP ya Harmonize. Birumvikana ko umuhanzi aba ashaka kugeza ibihangano bye ku bakunzi be, ariko akibagirwa ko ibyo bihangano bizamufasha kwinjiza amikoro, ari nayo amufasha gutunganya ibindi. Twe nk’ubuyobozi, twashatse kubanza gutegura ibisabwa byose kugira ngo bizagende neza.”

Ku ruhare rwa Harmonize ahamyako ko bamutindije kandi bakamutererana agakerereza ibikorwa bye byamuzika yakabaye yarakoze n’ibindi byinshi bikurikira EP.


Comments

yan claude 22 February 2019

please murebe amatariki mwanditse kuko ntahura ninkuru mwatangaje, thx


Emmanuel 22 February 2019

Aliko mwagiye mwita kukazi kanyu kweri! Le18 ukuboza 2019 yari yagera koko? None se yakererewe ate igihe yahawe kitaragera.MBERE Y’IGIHE SI IGIHE NYUMA Y’IGIHE SI IGIHE IGIHE N’IGIHE.