Print

Mike Karangwa na Isimbi bakoze ubukwe bw’igitangaza bwatangaje benshi [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2019 Yasuwe: 4645

Mike wakoze umwuga w’itangazamakuru ku maradiyo atandukanye arimo Radio Salus,Isango Star na Radio 10,yasezeraniye imbere y’Imana na Isimbi kuri Eglise Vivante ku Kimihurura mu muhango wayobowe n’Umushumba w’Itorero Vivante mu Rwanda, Gataha Straton.

Nyuma y’uyu muhango,abageni bahise berekeza muri Camp Kigali gusangira n’inshuti zabo ibyishimo mu ihema ryarimo abantu benshi cyane.

Ubukwe bwa Mike Karangwa na Isimbi bwatashywe n’inshuti zabo zari zaturutse mu bice byose by’igihugu, abakoranye na Mike mu itangazamakuru, abahanzi, abayobozi ba Kaminuza y’u Rwanda [aho Mike akora], abanyamakuru n’abandi.