Print

Tyga yasohowe nabi mu kirori cy’isabukuru ya Floyd Mayweather [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 February 2019 Yasuwe: 2873

Tyga yashwanye n’umwe mu bagabo bahuriye muri iki kirori cyaberaga mu mujyi wa Los Angeles mu ijoro ryakeye,niko guterurwa n’ushinzwe umutekano amuta hanze mu buryo bugayitse cyane.

Micheal Ray Stevenson,uzwi nka Tyga w’imyaka 29,yabanje guterana amagambo n’uyu mugabo bari bahuriye muri iki kirori,batangira gufatana mu mashati ,nibwo umusekirite yahise amufata amuterura nk’uteruye umufuka amuta hanze.

Tyga uhagaze neza mu ndirimbo Taste iri mu zikunzwe muri USA,yiriwe avugwa cyane mu binyamakuru kubera aka kaga yahuye n’ako ubwo yari yitabiriye ibirori bya Mayweather byabereye mu kabyaniro kamwe ko mu mujyi wa Los Angeles.