Print

Mukarujanga yahishuye injyana akunda n’umuhanzi nyarwanda yishimira

Yanditwe na: Martin Munezero 25 February 2019 Yasuwe: 2311

Mu kiganiro Mukarujanga aherutse kugirana n’itangazamakuru yakomoje ku izina rye aho ryaturutse,maze asubiza ko aya mazina yayahawe n’umuyobozi wa filime ari nacyo gihe umugabo uzwi nka Kalisa [ Samusure] nawe yiswe iri zina ndetse n’umukobwa uzwi nka Nyinawambogo wakinnye ari umukunzi wa Kanyombya.

Muri iki kiganiro yabajijwe niba ajya yumva umuziki nyarwanda,aha yasubije ko awumva cyane ndetse ahishura ko ari n’umufana ukomeye wa Bull Dogg ngo kuko ari umuraperi mwiza ukunze kuririmba ibintu bimushimisha kandi birimo ubutumwa.

Abajijwe izindi njyana yumva z’umuziki,yasubije ko azumva gusa ngo by’umwihariko akunda injyana ya Hip Hop.

Twakwibutsa ko Mujawamariya Hycenthe kuri ubu ari umubyeyi w’ umwana umwe , uzi kuganira cyane kandi akunda gutebya cyane ku bantu baganira nawe.